2010-2017: Amashanyarazi yikubye hafi gatatu

Mu myaka irindwi ishize ya manda ya kabiri ya Perezida Paul Kagame, kuva 2010 kugera 2017, amashanyarazi yagezweho mu Rwanda akubye inshuro ebyiri n’igice ayari asanzwe mu gihugu, kandi abayafite nabo muri iyi myaka irindwi bikubye gatatu.

0

Imibare Imvaho Nshya ikesha Minisiteri y’Ibikorwa remezo, igaragaza ibyagezweho mu gihe cy’imyaka irindwi ishize mu rwego rw’ibikorwa remezo mu Rwanda, harebwe ku mashanyarazi, muri 2010 u Rwanda rwari rufite amashanyarazi angana na MW 85, ariko kugeza ubu, hari MW 213, bivuze ko mu myaka irindwi ishize hiyongereyeho MW 128. Mu yandi magambo, mu mateka y’u Rwanda rwatangira kubona amashanyazi, ayo rwari rufite yikubye 2.5 mu gihe cy’imyaka irindwi gusa. READ MORE

Leave a Reply