2010-2017: Politiki yo gutwara abantu n’ibintu yashyizwe mu bikorwa ku kigero gisaga 70%

Umuyobozi ushinzwe gutwara abantu n’ibintu mu rwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), Eng. Katabarwa Asaba Emmanuel avuga ko ibikorwa bimaze gukorwa muri serivise zo gutwara abantu n’ibintu biri ku kigero gisaga 70% kubyo bari biyemeje gukora.

0
Bus zikora umurimo wo gutwara abantu mu mujyi wa Kigali zagejejwemo interineti

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya ku iterambere rya serivise zo gutwara abantu n’ibintu (Transport) mu Rwanda, Katabarwa yavuze ko bamaze kugera kuri byinshi aho hashyizwe imbaraga mu kunoza umurimo wo gutwara abantu n’ibintu hashingwa amasosiyete ndetse n’amakoperative y’abatwara abantu n’ibintu kandi arakora neza.

Katabarwa yagize ati “ Twavuye aho umuntu yabyukaga akagura imodoka yo gutwara abantu n’ibintu akabikora uko abyumva n’uko abishaka; ariko ubu dufite amasosiyete n’amakoperative akora iyo mirimo ku buryo twicara hamwe tugafatira hamwe imyanzuro n’umurongo ugomba gukurikizwa. Ubu umuntu utahawe serivisi nziza afite aho kubariza kandi agafashwa.” READ MORE

Leave a Reply