2010-2017: U Rwanda rwageze kuki mu kubaka no gusana imihanda?

Mu myaka irindwi ishize ya manda ya kabiri ya Perezida Paul Kagame, habayeho kubaka imihanda mishya, gusana ishaje ndetse no kwagura indi. Imihanda ya kaburimbo mu mwaka wa 2010 mu gihugu cyose yareshyaga n’ibilometero 1 172, ariko ubu ireshya n’ibilometero 1 528, bivuze ko yiyongereyeho kilometero 356.

0
Imihanda yubatswe irakomeye kandi ifite isuku

Hashyizwe imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo by’imihanda, aho iya kaburimbo mu mwaka wa 2010 yose hamwe yari ifite ibilometero 1 172, ubu muri uyu mwaka ikaba igeze ku bilometero 1 528.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, ivuga ko muri iyi myaka irindwi hanubatswe imihanda ifite uburebure bwa kilometero 1 965 ifasha abaturage kugeza umusaruro wabo ku isoko. READ MORE

Leave a Reply