Burera: Uruganda rushya rukora imyenda ruzaha akazi abasaga 600

Akarere ka Burera kafunguye uruganda rukora imyenda rwitwa ‘Burera Garment’ mu rwego rwo gufasha abaturage kubona imyambaro isimbura caguwa, no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

0
Imwe mu mashini zikoreshwa mu ruganda rukora imyenda mu Karere ka Burera (Foto Ngaboyabahizi P.)

Uru ruganda rwubatswe ku bufatanye n’abikorera b’Abayapani bibumbiye muri sosiyete yitwa ‘Nonguchi Holdings’, ruri mu gakiriro ka Burera mu murenge wa Rugarama, hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda.

Umuyobozi w’uruganda ‘Burera Garment’, Niyonzima Jean Marie Vianney, mu kiganiro cyihariye n’Imvaho Nshya yavuze ko bagiye kubanza guhugura abakozi ba mbere b’urwo ruganda, nabo bakazahugura abandi. READ MORE

Leave a Reply