California: Abanyarwanda bizihije ibirori byo kwishimira Intsinzi

0

Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Los Angeles, nindi mijyi itandukanye yo mu majyepfo y’intara ya California, muli Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bizihije ibiroli byo kwishimira intsinzi.

Ni umuhango wabaye tariki ya 9 Nzeli 2017, ubera mu mujyi wa Los Angeles, intara ya California, muli Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Abanyarwanda basaga 100 bahuriye mu gitaramo cyo kwishimira Nyakubahwa Prezida wa Repubulika y’ u Rwanda, Paul Kagame ko yatorewe kuyobora u Rwanda indi manda y’imyaka 7.

Icyo gitaramo cyaranzwe n’amasengesho, imbyino z’intore yitwa Jacques Nyungura, ituye Atlanta-Georgia, afatanyije n’abanyarwandakazi batuliye Los Angeles, indirimbo zishimira intsinzi, zikeza ubutwari, ndetse no gushyira hamwe by’abanyarwanda. Igitaramo cyaranzwe kandi no gusangira, kuganira, no kubyina intsinzi ya Perezida Kagame.
Umunyarwanda uhagarariye abanyarwanda batuye mu majyepfo y’intara ya California (Southern California), Octavien Ngarambe, yashimiye abari muri ibyo birori, uburyo bitabiriye amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku ya 3 Kanama ku Banyarwanda batuye mu mahanga. Yababwiye kandi ko ari ngombwa kwishimira itorwa ry’umukuru w’igihugu uzakomeza kuzana amahoro, umutekano, no guteza igihugu imbere. Yongeyeho kandi kubibutsa amagambo Perezida Paul Kagame ahora abwira abanyarwanda batuye mu mahanga ko bagomba gukora icyateza imbere u Rwanda bagafatanya nabaturiye mu Rwanda kuruteza imbere.

Hakurikiyeho ijambo ly’umushyitsi mukuru, Ambasaderi wu Rwanda muli Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Mathilde Mukantabana. Yashimiye abari muri ibyo birori ko byitabiriwe n’Abanyarwanda n’inshuti zabo ari benshi, cyane ko bumvikana ko bishimira ibintu byinshi u Rwanda rwagezeho kubera Perezida Kagame watowe n’Abanyarwanda bamwishimiye ari benshi. Anashimira Abanyarwanda batuye mu majyepfo ya California ko amatora y’umukuru w’igihugu yagenze neza mu kwezi gushize. Yabasabye gukomeza gushyira hamwe biyubaka no gushyigikira u Rwanda mw’iterambere ry’Abanyarwanda.
Kuli uwo mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 9 Nzeli 2017, habayeho kandi umuhango wo kwizihiza umuganura.

Ambasaderi Mathilde Mukantabana yatangije uwo muhanga aha abana babangavu bali baje mu birori amata ari mu nkongoro ya Kinyarwanda. Ibirori kandi byaranzwe no gusangira amafunguro gakondo yo mu Rwanda, arimo imyumbati, ibijumbo, ibishyimbo bitetse ugutandukanye, ariko hakaba hari hateguwe n’andi mafunguro amenyerewe muri America.

Nsengiyumva RUTSOBE
Rwanda Updates – USA

 

Leave a Reply