California: Ambasaderi Mukantabana yashishikarije Abanyarwanda kuzitabira amatora ya Perezida

0

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yasuye Abanyarwanda baba mu Majyaruguru ya California aho yabashishikarije kuzitabira ari benshi amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama 2017.

Iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Davis cyari kigamije kwereka Abanyarwanda baba hanze uburyo umusanzu wabo ari ingenzi mu kubaka igihugu, cyanitabiriwe n’Umujyanamwa wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda, Lawrence Manzi.

Ambasaderi Mukantabana yashimiye Abanyarwanda baba mu mahanga uburyo abasaga 2500 bitabiriye Rwanda Day iherutse kubera i San Francisco muri Nzeri 2016.

Yabibukije ko nubwo u Rwanda ari igihugu gito, hari byinshi bimaze gukorwa birimo nko gukoresha Drones mu buvuzi, ubukerarugendo bushingiye ku kwakira inama mpuzamahanga n’ibindi byatumye abanyamahanga basigaye barufata nk’icyitegererezo.

Yababwiye ko kandi kuba Perezida Paul Kagame yarahawe inshingano zo kuyobora akanama kagamije kuvugurura Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe atari uko gusa akunzwe, ahubwo ari uko ari umuyobozi ufite intego kandi ukora cyane.

Mu kiganiro yatanze, Mukantabana yabibukije ko mu myaka itatu ishize, Abanyarwanda aribwo batangiye gusaba ko hakorwa referendumu kugira ngo Perezida Kagame yemererwe kongera kwiyamamaza, ndetse muri 2015 bagatora yego ari benshi kuko bifuzaga gukomeza kuyoborwa mu mahoro n’umutekano.

Yakomeje avuga ko ku itariki 3 Kanama 2017, Abanyarwanda baba mu mahanga aribwo bazatora mu gihe abari mu gihugu ari tariki ya 4 Kanama 2017, kandi ko buri wese afite amahirwe yo gutora.

Mukantabana yavuze ko hakoreshejwe urubuga Irembo, bazabasha kumenya niba bujuje ibisabwa bituma bemererwa gutora ndetse abasaba gukomeza kwiyandikisha no kuzitabira amatora ari benshi.

Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika, Manzi Lawrence we yagarutse ku bukungu bwa leta ya California ababwira ko bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe bafite, ariko byose bakabikora batekereza ku Rwanda.

Yanasabye ishyirwaho ry’ahantu henshi hazabera amatora kugira ngo hatazigira umunyarwanda ucikanwa adatanze ijwi rye.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu Majyaruguru ya California, Yehoyada Mbangukira yashimiye Ambasaderi n’abamuherekeje ndetse anashimira abanyarwanda uburyo bitabiriye iki gikorwa.

Yaboneyeho kubamenyesha ibikorwa biteganyijwe mu minsi iri imbere birimo igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kizabera Antioch muri California ku itariki 23 Mata 2017.

Wari n’umwanya kandi kuri we wo kwereka ambasaderi itsinda bafatanya kuyobora aribo Philippe Ngabonzuza uri ku mwanya wa Visi Perezida, Vincent Mugabo, umubitsi, Dady Muhigirwa uhagarariye urubyiruko na Keila Gasabwa nawe uhagarariye urubyiruko ariko akaba atari yabashije kwitabira.

Mukaneza M. Ange

Leave a Reply