Coventry: Habereye Umwiherero w’Abanyamuryano ba FPR Inkotanyi batuye mu Bwongereza

0
Ambasaderi Yamina Karitanyi, uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza, ubwo yagezaga ijambo ku banyamuryango ba RPF Inkotanyi bari bitabiriye uyu mwiherero.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Ukuboza 2017 abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barenga 300 bahuriye mu mugi wa Conventry, mu burengerazuba bw’icyo gihugu.

Iki gikorwa cyarimo abashytsi b’icyubahiro barimo Ambasaderi Yamina Karitanyi uhagarariye U Rwanda mu Bwongereza, Hon. Edouard Bamporiki waturutse i Kigali akaba ari n’Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu wari uhagararuye Umunyabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi. Abandi bashyitsi baturutse mu Bubiligi barimo Eulade Bwitare, Umujyana muri Ambassade y’u Rwanda na JM Kananura, ukuriye umuryango wa FPR Inkotanyi muri icyo gihugu.

Mu biganiro byatanzwe hibukijwe amateka yo gukubyutsa ibikorwa by’umuryango wa FPR Inkotanyi  mu Bwongereza.

Mu nyigisho Bwana Bwitare yatanze yavuze ku mateka y’umuryango wa FPR Inkotanyi uko wavutse, imigabo n’imigambi yayo ari cyane cyane atinda ku myitari y’intore (code de conduite) ari nayo yatumye FPR Ikotanyi ibasha gutsinda urugamba rwo kubohoza u Rwanda, ikarwuba rukaba rugeze ku ntera ishimishije.

Mu kiganiro cyashimishije abaraho , Hon. Bamporiki yavuze ku Muryango wa FPR Inkotanyi muri iki gihe no mu gihe kizaza.Ahereye ku mateka ye bwite yanyuzemo yasobanuye ukuntu umuryango wa FPR Inkotanyi wabohoye abanyarwanda benshi irandura burundu politiki yo guteranya abanyarwanda ishingiye ku ivanguramoko, yimakaze umuco ushingiye kuri NDI UMUNYARWANDA. Nawe yahise ayiyumvamo kuburyo byamufashije gukira ibikomere bikomoka ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Hon. Edouard Bamporiki, Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu akaba ari nawe wari uhagararuye Umunyabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi muri uyu mwiherero.

Mu butumwa yagejeje ku kubanyamuryango ba FPR Inkotanyi, buturutse ku Munyamavanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi  yazibwiye ko nizubaka umuryango wa FPR Inkotanyi  mu Bwongereza, cyane cyane zikangurira urubyiruko gukunda igihugu cyabo bazaba bubatse urwababyaye.

Mu ijambo Nyakubahwa Ambasaderi Karitanyi yagejeje ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi bari bitabiriye uyu mwiherero asoza ibikorwa by’uyu munsi yavuzeko umuryango mu Bwongereza ugeze ahashimishije, ko nta munyarwanda wo muri iki gihugu ugomba kumva atewe isoni cyangwa se ubwoba bwo kugaragara ko ari umunyamuryango wa FPR Inkotanyi. Yagize ati: “nta gutinya, FPR Inkotanyi muri iki gihe ihagaze neza pe. FPR Inkotanyi  si ishyaka gusa, ahubwo ni amahame ngenderwaho y’ubuzima bwa buri munsi buri wese yagombye kugendereho”. Yazisabye gutahiriza umugozi umwe anabasaba kwigisha urwanda rw’ejo rukayamenya kandi rugakunda igihugu cyababyaye.

Muri uyu mwiherero kandi abasore n’inkumi 11 banyuzwe n’inyigisho zatanzwe bahita binjira mu ryango banakora indaro ikorwa n’abanyamuryango bashya bose.

Andi mafoto:

Jean Kayigamba
Rwanda Updates, UK

Leave a Reply