Crème College, Ishuri rikomeje kuba ubukombe mu kwigisha indimi n’Ikoranabuhanga mu Rwanda

0

Crème College ni ishuri ry’igisha indimi zitandukanye ndetse n’amasomo magufi y’Ikoranabuhanga, umunyeshuri uryizemo asoza amasomo ye azi kuvuga no kwandika neza Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili, Igishinwa ndetse n’Ikinyarwanda.

Igiswahili ni rumwe mu ndimi zigishwa muri Crème College, ni ururimi rufasha cyane cyane abakora umurimo w’ubucuruzi dore ko arirwo rurimi ruvugwa n’umubare munini w’abatuye Afurika y’iburasirazuba (East Africa) ndetse rukaba ruri no mundimi zambere zivugwa n’abatuye umugabane wa Afurika.

Crème College kandi itanga amasomo y’ikoranabuhanga (Information Technology), ifite courses 3 arizo:
– Microsoft Office: imara amezi atatu. yibanda mu kwiga imikoreshereze ya applications enye (4) arizo:
– MS word: uyize amenya Kwandika ibitabo, amabaruwa, raporo n’izindi documa (documents), akaba yakwikorera ibyo bakunze kwita secretariat public.
– MS Excel: uyize amenya gukora gestion y’ibintu, ibikoresho, n’abakozi, abasha gukora tabulo (tables) n’ amalisti maremare kuburyo bworoshye kugenzura. Aba secretaries n’abacuruzi barayikeneye cyane.
MS Puplisher: uyize amenya gukora invitations, business cards
MS Power Point: uyize amenya gutegura presentations kuri projection. abarimu, abakozi bamurika raporo barabikeneye cyane

Graphic Design: imara amezi atatu (3). Iyi yibanda mu kwiga imikoreshereze ya applications eshatu (3) arizo:
Adobe Photoshop: uyize amenya gutunganya amafoto, impapuro zamamaza (flyers, brochures, cards,..)
Adobe Illustrator: uyize amenya gukora ibyapa bito n’ ibinini (posters, banners and billboards) gukora logos, cartoons n’ibindi
Adobe InDesign: uyize amenya gutegura ibitabo by’ubwoko bwose, kwandika ibinyamakuru (newspapers, magazines)

Mukiganiro twagiranye na ny’iri iri shuri ariwe Nsabimana Theobald yadutangarije ko ibiciro byo kwiga muri Crème College biri hasi cyane kubwo gushaka gufasha abantu benshi benshi kumenya kuvuga no kwandika indimi z’amahanga ndetse no kumenya gukoresha ikoranabuhanga.

Yongeyeho kandi ko borohereza abanyeshuri babagana bifuza kuhiga amasomo menshi. Nsabimana Theobald “Creme College yorohereza kandi umunyeshuri w’ishyuye isomo ryose icyarimwe n’uwishyuye amasomo abiri bagabanyirizwa 10%, ibigo cyangwa imiryango bifite abanyeshuri barenga icumi n’abo bagabanyirizwa igiciro kandi tubasha kubasanga aho bakorera”
Ishuri Crème College rikorera mu mujyi wa Kigali rwagati munyubako ya 2000, etage ya 4.

Leave a Reply