Diaspora nyarwanda nitwe dukwiye kugaragariza Isi isura nyayo y’u Rwanda – Rutsobe Nsengiyumva

0
Rutsobe Nsengiyumva

Hari abantu benshi bakivuga u Rwanda ku mateka mabi, kandi nyamara hari iterambere rinini igihugu kimaze kugeraho mu kwiyubaka no kwesa imihigo hirya no hino ku Isi.

Abanyarwanda baba muri Diaspora nsanga hari byinshi byiza bari bakwiye kuratira abanyamahanga bababwira aho igihugu kigeze niterambere rifatika kimaze kugeraho bityo Umunyarwanda aho ariho hose agakomeza kugira agaciro mu ruhando mpuzamahanga.
Nk’urugero rufatika, njye mperutse gutungurwa cyane n’inkuru y’Umunyarwandakazi Uwamahoro Cathia ejo bundi wesheje agahigo ku Isi ko kumara amasaha 26 akina Cricket, yandikwa mu gitabo cyabaciye uduhigo cya Guiness World Records.
Buriya kuri jye, icyantunguye cyane si uko yabishoboye, kuko Abanyarwanda twahoranye umuco w’ubutwari no kwesa imihigo; ahubwo natunguye cyane n’uburyo yiyemeje guhiga uyu muhigo kandi akawesa.

Ubu noneho Isi yose yamenye ko Umunyarwandakazi, wimyaka 23, ari we ubu ufite agahigo kumukobwa wa mbere ku Isi wamaze igihe kirekire atera aka gapira ka Cricket.
Ibi byatumye numva ko twe nk’Abanyarwanda twagombye kwifashisha amahirwe nkaya yo kubwira Isi ko igihugu dukomokamo cy’u Rwanda kitakiri cya gihugu gikwiye gukomeza kuvugwa gusa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Byumwihariko nka Diaspora mbona twagombye kubwira Isi ko abakobwa b’Abanyarwandakazi barimo abafite umuhate wo kuba babasha guca uduhigo ku Isi, dutanga ingero zifatika.
Nk’urugero, u Rwanda nicyo gihugu gifite umubare munini wabagore mu Nteko Ishinga Amategeko kurusha ahandi ku Isi (http://www.ipu.org/WMN-e/classif.htm), nizindi ngero zifatika z’ibyiza igihugu cyu Rwanda cyagezeho.

Ibi rero si ibintu dukwiriye kwihererana, ahubwo igihe kirageze ngo Umunyarwanda uri muri Diaspora abigire nkinshingano ze kuratira abanyamahanga u Rwanda ku iterambere rumaze kugeraho.
Buri mwaka, nibura urubyiruko rw’Abanyarwanda basaga 300 bajya kwiga hanze mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi.

Kuri jye uyu ni umubare mbona ari munini cyane w’abantu bajijutse bagira uruhare rugaragara mu kunyomoza abirirwa ku mbuga za interineti basebya u Rwanda.
Aba numva bakagombye kubwira amahanga ko Abanyarwanda, mu kinyabupfura cyabo bagira indangagaciro zibaranga na kirazira by’umuco gakondo.
Urebye hirya no hino ku migabane yo ku Isi, usanga za Ambassade z’u Rwanda mu mahanga zarahagurutse zikataje mu bikorwa byo kwegera Abanyarwanda hahangwa imiryango mishya ya za Diaspora izwi nka Rwanda Community Abroad.

Ibi bishimangirwa cyane n’igikorwa ngaruka mwaka cy’Umushyikirano aho umukuru w’igihugu, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, atumitamo  abanyarwanda batandukanye barimo n’ababa mumahanga aho ahura nabo bakagezwaho isura y’Igihugu cyabo uko gihagaze muri rusange ndetse bakajya Inama y’icyakorwa kugirango u Rwanda rurusheho gukomeza gutera imbere.

Ariko se Abanyarwanda bo mu mahanga baba babyaza umusaruro ukwiye aya mahirwe n’agaciro igihugu cyabo kibaha mu ruhando mpuzamahanga?
Ese babakora ibihagije ugereranije naya mahirwe bafite?

Mbona rero twari dukwiriye gufatirana aya mahirwe duhabwa n’ubuyobozi bwiza dufite, bityo natwe tukaboneraho umwanya wo kwamamaza ibyiza byigihugu cyacu mu mahanga, tubikoze ku bw’urukundo rwaho tuva.

Erega baca umugani ngo uhagarikiwe n’ingwe aravoma!
Kandi amahirwe dufite ni menshi; niba raporo zose zigaragariza Isi ko Kigali ari wo mujyi wa mbere muri Afurika usukuye, Gallup Inc bakavuga ko u Rwanda ari cyo gihugu gitekanye ku Isi, kuki se twe tutafatirana aya mahirwe?
Twagombye rero kugira uruhare mu kumenyekanisha igihugu uko kiri n’iterambere kigezeho, bityo ntiduhore tuvugwa ku mateka mabi yaranze u Rwanda gusa.

Iri terambere twagezeho nimucyo natwe duharanire kurimenyekanisha cyane cyane twe Abanyarwanda bo muri diaspora.

Ni igitekerezo cya Rutsobe Nsengiyumva umunyarwanda utuye muri Leta ZUnze Ubumwe z’Amerika, muri leta ya Michigan.

Leave a Reply