Guverinoma ikomeje kongera ubuso bwuhirwa mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo gufasha Abanyarwanda kuva ku buhinzi gakondo butagitanga umusaruro bagatangira gukora ububafasha mu iterambere ndetse bagasagurira isoko nyarwanda na mpuzamahanga.

0
Abanyarwanda barashishikarizwa gufata neza ibikorwa byo kuhira mu guharanira kugera ku musaruro wahangana ku isoko mpuzamahanga

Ingamba mu guhindura ubuhinzi zafashwe mu gihe butunze abarenga 80% by’Abanyarwanda. Gahunda yo kuhira (Irrigation Master Plan/IMP) mu mwaka wa 2010 yaratangijwe, nyuma yo kubona ko hari hegitari ibihumbi 589 zishobora kuhirwa mu gihugu.

Intego Leta yihaye ni iyo gushyiraho umusingi wo kuhira urambye ku buryo bitarenze mu mwaka wa 2020 hazaba hamaze kuhirwa hegitari zigera ku bihumbi 100. Iyi gahunda ni mwe mu zifite agaciro mu gushimangira ko Leta y’u Rwanda yageze ku ntego y’icyiciro cya kabiri cya gahunda y’imbaturabukungu ahateganyijwe kongerwa 8.5% mu musaruro mu buhinzi, n’uw’ubukungu bw’igihugu. READ MORE

Leave a Reply