Imyaka 7 y’iterambere ridasanzwe mu mujyi wa Rusizi

Abazi umujyi wa Rusizi mbere y’umwaka wa 2010, bahamya ko muri iyi myaka 7 ishize wagize impinduka mu iterambere ku buryo budasanzwe, kandi bakaba bishimira ko impinduka zitari mu myubakire myiza gusa, ahubwo n’imibereho y’abaturage yazamutse ku buryo bugaragarira buri wese.

0
Mu myaka 7 ishize umujyi wa Rusizi wazamuwemo inyubako zibereye ijisho (Foto Bahuwiyongera S)

Abatuye, abakorera n’abagenda mu mujyi wa Rusizi bavuga ko bafitiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ishimwe ryihariye, kuko ngo inzozi z’iterambere barotaga bazikabije, ubu umujyi wabo ukaba utatswe n’inzu z’imiturirwa, imihanda myiza, n’ibindi bikorwa remezo batatekerezaga kuzabona mu myaka ya vuba aha.

Mu bikorwa remezo by’ibanze aba baturage bishimira harimo amahoteli agezweho yubatswe ku bwinshi, isoko rishya, umuhanda wa kaburimbo uca mu mujyi rwagati, amatara yo ku mihanda mu mpande zose z’umujyi, ubucuruzi buteye imbere kandi byose bikaba bifite igishushanyombonera cy’umujyi bigenderaho. READ MORE

Leave a Reply