Inguzanyo zitishyurwa neza zikomeje kuzamuka, mu bigo by’imari zigeze kuri 11.7% – BNR

Amakuru mashya yatangajwe na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) kuri uyu wa kabiri tariki 27 Kamena aragaragaza ko inguzanyo zitishyurwa neza zazamutse mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka ugereranyije n’umwaka ushize, ubu zigeze ku 8.1% mu mabanki.

0
Guverineri wa Banki Nkuru John Rwangombwa

Muri Werurwe 2016, inguzanyo zitishyurwa neza zari ku gipimo cya 6.2% by’inguzanyo zose zari zaratanzwe, none muri Werurwe 2017 zigeze ku 8.1% mu mabanki y’ubucuruzi.

Ku rundi ruhande, mu bigo by’imari ho inguzanyo zitishyurwa neza zaratumbagiye ziva ku gipimo cya 8.5% muri Werurwe 2016, zigera kuri 11.7% by’inguzanyo zose zatanzwe kugera muri Werurwe 2017. READ MORE

Leave a Reply