Inka 292 450 zimaze gutangwa muri Girinka yatangijwe na Kagame

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kigaragaza ko Kuva gahunda ya Girinka yatangizwa na Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 2006, inka zigera ku 292 450 ari zo zimaze gutangwa.

0
Inka zitangwa muri gahunda ya Girinka zongereye umukamo w’amata, ndetse n’ifumbire ikoreshwa n’abahinzi (Foto James R.)

Gahunda ya Girinka yatangijwe igamije kugabanya igipimo cy’imirire mibi mu bana, haharanirwa no kuzamura ubukungu ku bahinzi bakiri hasi ndetse no gusubiza ibyifuzo by’ibanze mu bice by’igihugu bifite ikibazo cy’imirire.

Mu kiganiro yagiranye kihariye n’Imvaho Nshya, umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubworozi muri icyo kigo, Dr Kanyandekwe Christine, yavuze ko muri iyi gahunda hamaze gutangwa inka 292 450. READ MORE

Leave a Reply