Kuva muri 2010 ubucuruzi buzamukaho 11% buri mwaka – Min. Kanimba

0
Francois Kanimba, Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Afurika y’Iburasirazuba (Foto James R.)

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (MINEACOM) François Kanimba, yatangaje ko mu myaka itandatu ishize isatira irindwi, imibare igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda buzamuka neza mu iterambere ry’ibikorwa by’ubucuruzi, kuko ibyavanywe n’ibyoherejwe mu mahanga byazamutseho 11% buri mwaka muri rusange.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Minisitiri François Kanimba, yavuze ko iyo ufashe agaciro k’ibicuruzwa byose Abanyarwanda bavanye mu mahanga n’ibyo boherejeyo byose ukabiteranya, byazamutse ku mpuzandengo ya 11% buri mwaka, aho byavuye kuri miliyari ebyiri z’amadolari y’Amerika muri 2010, bikagera kuri miliyari enye z’amadolari mu 2016. Read More 

Leave a Reply