Mu myaka itanu ishize ibyoherezwa hanze byiyongereyeho miliyari zisaga 102

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibyoherezwa hanze bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) kigaragaza ko mu myaka itanu ishize umusaruro w’ibyoherezwa hanze bikomoka ku buhinzi n’ubworozi wiyongereyeho amadolari y’Amerika 123 014 271 asaga miliyari 102 z’amafaranga y’u Rwanda.

0
Icyayi ni kimwe mu byoherezwa hanze bikinjiriza igihugu amadevize, nacyo kiri mu byo umusaruro wiyongereye mu gihe gishize (Foto James R.)

Imibare itangwa na NAEB, igaragaza ko mu myaka itanu ishize umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi wavuye ku madolari y’Amerika 208 987 598 muri 2013 ugera kuri 332 001 869 mu 2016/2017.

Uyu musaruro wavuye mu bihingwa birimo ikawa, icyayi, ibireti, imboga, indabo n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi busanzwe bw’Abanyarwanda. READ MORE

Leave a Reply