Njye biranshimisha kuba tuzi ikizava mu matora –Perezida Kagame

Ubwo yiyamamazaga mu karere ka Ruhango, kuri uyu wa 14 Nyakanga 2017, umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yikomye abakomeje gutesha agaciro amatora agiye kuba, bavuga ko ikizavamo bamaze kukimenya.

0
Perezida Kagame asuhuza abaturage bo mu karere ka Ruhango

Perezida Kagame yatangiye ijambo rye ashimira FPR n’abayoboke bayo kubera byinshi byakozwe.

Ati “FPR yazanye ubumwe, Abanyarwanda baba umwe bahurira ku kuba Abanyarwanda no kubaka u Rwanda, ndashimira RPF ikizere yigirira kandi yakomeje kungirira. Niyo mpamvu mpagaze hano kugira ngo nongere ku bitari ibanga ko ndi umukandida wa FPR.” READ MORE

Leave a Reply