Nta bwoba bw’amatora buhari, ubwaba buhari ni ubw’amateka – Prof Mbanda

Mu cyumweru gushize Umuryango Mpuzamahanga uharanira Uburenganzira bwa Muntu ″Amnesty International″ wasohoye Raporo ivuga ko mu Rwanda hari ″umwuka w’ubwoba″ muri ibi bihe by’amatora. Leta y’u Rwanda ibyamaganira kure ivuga nta shingiro bifite.

0
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof Kalisa Mbanda

Iyi raporo ivuga ahanini ko ubwoba buri mu Rwanda bushingiye ku ihohoterwa ryagiye rikorerwa abatavuga rumwe na Leta, bityo ngo bikaba bitera ubwoba uwashaka kwiyamamaza ahangana na Leta iriho cyangwa gushyigikira uhangana nayo.

Umuyobozi wa Komisiyo y’gihugu y’Amatora (NEC), Prof Kalisa Mbanda, yabwiye Umuseke ko ibyo iriya Raporo ivuga ataribyo, gusa ngo habaye hari n’ubwoba ntabwo bwaba bushingiye kuri aya amatora, ahubwo bwaba bushingiye ku mateka y’u Rwanda. READ MORE

Leave a Reply