Paul Kagame yatangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Ruhango

Umukandida w’umuryango FPR/Inkotanyi yatangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu karere ka Ruhango, abaturage bitabiriye ari benshi, baje gushyigikira umukandida wabo Paul Kagame.

0

Kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2017, abaturage bagiye baturuka mu midugudu, utugari n’imirenge bigize akarere ka Ruhango ndetse n’utundi duce dutandukanye tw’igihugu bahurira ku kibuga giherereye mu murenge wa Ruhango, intero ni imwe ni “Kagame Paul turagushyigikiye kandi tuzagutora”. READ MORE

Leave a Reply