Perezida Kagame na Madamu bakiriye Minisitiri w’Intebe Travoada n’umufasha we (Amafoto)

0

Perezida Kagame na Madamu bakiriye mu rugo Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Emery Trovoada n’umufasha we Nana Travoada bagirana ibiganiro.

Nkuko bigaragara ku mafoto ya Flickr y’Umukuru w’Igihugu, kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukuboza 2016 nibwo yakiriye Minisitiri w’Intebe, Travoada n’abagize umuryango we bari mu ruzinduko mu Rwanda.

Kuwa Mbere w’iki cyumweru, Travoada yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira inzirakarengane zirushyinguyemo, ahamagarira imiryango mpuzamahanga kwirinda uburangare bushobora gutuma Jenoside yongera kuba ahandi.

Bucyeye bwaho yasuye ingoro ndangamurage y’amateka y’ubwami iherereye i Nyanza mu Rukari.

Patrice Emery Trovoada w’imyaka 54 ni Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe kuva mu Ugushyingo 2014.Gusa na mbere yaho yari yarigeze kuba Minisitiri w’Intebe kuva muri Kanama 2010 kugeza mu Ukuboza 2012.

Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Emery Trovoada n’umufasha we Nana Travoada mu biganiro na Perezida Kagame na Madamu

Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Emery Trovoada n’umufasha we Nana Travoada bakirwa na Perezida Kagame na Madamu

Madamu Jeannette Kagame na Nana Travoada, Umufasha wa Minisitiri w’Intebe São Tomé et Príncipe

Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Emery Trovoada mu biganiro na Perezida Kagame

Umuryango wa Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Emery Trovoada, Perezida Kagame na Madamu mu ifoto rusange.

Leave a Reply