Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’ishoramari mu ku kugura imigabane

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye abashoramari bibumbiye mu kigo cy'ubucuruzi cyitwa Pharo abasobanurira ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo naho rugeze rwiteza imbere ndetse n'icyerekezo rufite nabo bashimangira ko bagiye kurushaho gushora imari yabo mu Rwanda.

0

Aba bashoramari barirwa muri 60 bakiriwe na Perezida wa Republika Paul Kagame, baturutse mu mijyi ya New York ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, i Londres mu Bwongereza no muri Hong Kong mu Bushinwa. Nyuma y’ibiganiro bagiranye na Perezida Kagame bavuze ko bagiye kurushaho gushora imari yabo mu Rwanda. Guillaume FONKENELL, umuyobozi wa Pharo yagize ati, ”Twatangiye nubundi gushora imari mu Rwanda. Twitabiriye isoko ry’imigabane ya Leta yashyizwe ku isoko mpuzamahanga mu minsi yashize twaguze imigabane igera kuri miliyoni 400. Tunakorana n’abikorera, urugero ni nka Kigali Heights aho turi bamwe mu bayishoyemo amafaranga. Mu bihe biza turashaka kugira uruhare noneho rugaragara, ibyo twabiganiriyeho na Minister ndetse na Perezida uyu munsi. Intego yacu nk’abashoramari b’abanyamwuga ni ugukomeza gushora imari mu gihugu no kugira uruhare mu iterambere ry’ahazaza.” READ MORE

Leave a Reply