Perezida Kagame yasuye uruganda rutunganya ibyuma bishaje muri Zambia

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yasozaga uruzinduko rw'akazi yagiriraga mu gihugu cya Zambia, yasuye uruganda rukora ibyuma muri icyo gihugu ruzwi ku izina rya 'Universal Mining & Chemical Industries Ltd'.

0

Uru ruganda ruherereye mu mujyi wa Kafue mu ntara ya Lusaka. Aganira n’abanyamakuru nyuma yo gusura uru ruganda, Perezida Paul Kagame yavuze ko ari intambwe nziza kuba muri Zambia hari uruganda rukora ibyuma, kuko bifasha mu kuzuza uruhererekane rw’ibyo inganda zikenera bityo ubukungu bugatera imbere. Perezida Kagame yagize ati: “Iyi ni intambwe nziza yafashwe mu gukora ibyuma bikenerwa cyane mu nganda zacu. Uru ruganda ni ngombwa mu guteza imbere inganda mu bukungu bwa Zambia, ubw’u Rwanda ndetse n’ubw’Afurika muri rusange.”

Uru ruganda rwatangiye gukora mu mwaka wa 2006. Mu ntangiriro, ibikoresho byose byatumizwaga muri Afurika y’Epfo. Gusa ariko ubu ibyinshi bikorerwa imbere mu gihugu cya Zambia. Uru ruganda rufite intego yo guhaza isoko rya Zambia ndetse n’akarere ka Afurika y’Amajyepfo aho rufite intumbero yo gutunganya toni ibihumbi 200 z’ibyuma ku mwaka. Rushongesha ibyuma bishaje rukabikoramo ibishya kandi ni rumwe mu zikoresha ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru mu guhangana n’ingaruka zaterwa n’imyuka iruturukamo ishobora kwangiza ikirere. Gusura uru ruganda nibyo byasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri umukuru w’igihugu yagiriraga muri Zambia. READ MORE

Leave a Reply