U Rwanda, Kenya na Uganda byasangiye ubunararibonye ku kugarura ituze ahari imvururu

0
Bamwe mu bakurikiranaga amasomo ku mikoranire y’inzego za gisirikare n’igisivili hagamijwe kugarura ituze, aha bari mu biganiro mu matsinda bigamije kungurana ibitekerezo(Amafoto/Twitter/@rwandarpa)

Inzego za gisirikare, igipolisi ndetse n’iza gisivili zo mu Rwanda, Kenya na Uganda zimaze ibyumweru bibiri ziganirizwa ku mikoranire ikwiye kuranga igisirikare n’abasivili hagamijwe kugarura ituze ahari imvururu.

Ni ibigairo byatangiye ku wa 4 Nyakanga 2017, byatangwaga n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro(Rwanda Peace Academy) kiri mu Karere ka Musanze gifatanyije na Leta y’Ubwongereza binyuze mu Kigo cyayo gitera inkunga ibikorwa byo kwigisha amahoro muri Afurika y’Iburasirazuba(BPST-EA), gifite icyicaro i Nairobi muri Kenya. READ MORE

Leave a Reply