Umurimo w’ubushinjacyaha usaba kuba inyangamugayo – Minisitiri Murekezi

Minisitiri w’Intebe, Murekezi Anastase, yakiriye indahiro z’abashinjacyaha babiri, Rudahusha Didier uherutse kugirwa umushinjacyaha mu Rukiko Rukuru na Kayitesi Claudine wagizwe umushinjacyaha mu Rukiko rw’Ibanze, ababwira ko umurimo w’ubushinjacyaha usaba kuba inyangamugayo.

0
Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase hagati, iburyo bwe ni Rudahusha Didier naho ibumoso ahabanza ni Kayitesi Claude nyuma yo kurahira (Foto Primature)

Nyuma yo kwakira indahiro z’aba bashinjacyaha, ejo hashize ku wa 10 Nyakanga 2017, Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase yabibukije iby’ingenzi biranga uyu murimo, abasaba no kutazapfusha ubusa icyizere bagiriwe n’Umukuru w’Igihugu

Yagize ati “Murasabwa kutazapfusha ubusa icyo cyizere mwagiriwe n’Umukuru w’Igihugu n’Abanyarwanda twese muri rusange. Umurimo w’ubushinjacyaha ni umurimo ukomeye, ujyana n’inshingano ziremereye zo kurengera uburenganzira bwa muntu, uwo murimo usaba ko amategeko yose awugenga yubahirizwa ariko mbere ya byose uwo murimo ubasaba kuba inyangamugayo. Imyanzuro yose muzajya mufata izajye irangwa n’ubutabera bunyura abaturage baza babagana.” READ MORE

Leave a Reply