USA: Abanyarwanda bahatuye bongeye gusengera u Rwanda mugiterane ngaruka mwaka

0
Kunshuro ya gatatu, Abanyarwanda batuye muri Amerika bongeye gusengera u Rwanda mu giterane ngaruka mwaka cya “Rwanda Christian Convention cyabereye muri Dayton, Ohio.

Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bongeye guhurira mu giterange ngaruka mwaka cya Rwandan Christian Convention – RCC aho baramya, bagahimbaza, bagasengera igihugu cyu Rwanda ngo Imana ikomeze kubana nacyo, ndetse bakumva inyigisho zibakangurira guharanira ubumwe nurukundo rw’Abanyarwanda.

Ni igiterane cyabaye ku matariki ya 1-3 Nzeri 2017 kibera mu Mujyi wa Dayton ho muri leta Ohio, Umushyitsi mukuru yari Musenyeri John Rucyahana; Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Musenyeri John Rucyahana

Munyigisho yagejeje kubitabiriye icyo giterane cy’iminsi itatu, Bishop Rucyahana yahamagariye abakitabiriye kwirinda amacakubiri, inzangano n’ibitera umwiryane mu bantu. Yasabye abakristo kugira urukundo rwanyarwo rutarimo kwishushanya.

Bishop John Rucyahana yibukije abitabiriye iki giterane ko ari bo Imana igomba gucamo mu kuzana impinduka. Yigishije ko muri iyi minsi abantu benshi batacyifuza guca bugufi, ko bifuza kwikuza asaba aba banyarwanda kwirinda iyi myitwarire.
Yagize ati Hari ugomba kwicisha bugufi kugira ngo arokore abavandimwe be. Nimwe mugomba kurokora Isi, muharanira icyubahiro cyanyu, amajyambere yanyu, kubaho neza kwanyu numugisha wanyu.

Manzi Lawrence, Umujyanama wa mbere muri Ambassade y’u Rwanda muri Washington DC, ari nawe wari waje ahagarariye Ambassaderi Matilde Mukantabana muri iki giterane cya RCC, yashimiye abagiteguye, anashima ko batumiye Ambassade ngo bifatanye.

Manzi Lawrence

Ashingiye kuri Bibiliya, Manzi yavuze ko abona hari byinshi bigaragaza ko Imana iri kumwe n’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda, ashingiye ku buyobozi u Rwanda rufite bwita ku nyungu z’abenegihugu aho baba bari hose, icyubahiro u Rwanda n’abayobozi barwo bafitiwe n’andi mahanga nibindi.
Aha yatanze urugero rw’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatoranijwe na bagenzi be kuyobora amavugura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), uko u Rwanda rufite amahoro ingabo z’uRwanda zikaba zibungabunga amahoro y’ibindi bihugu, ibyegeranyo muzamahanga bigaraza ko u Rwanda ari Igihugu kiza kurereramo umwana w’umukobwa, aho umugore afite uburenganzira bungana n’ubwumugabo, uko igihugu gitangarirwa cyane ku bwiterambere ryacyo nibindi.

Uyu muyobozi yahamagariye abaturage ba Dayton kugera ikirenge mu cy’abandi Banyarwanda batuye muri Leta zindi zisaga 17 zo muri Amerika bamaze kwishyira hamwe aho batuye (RCAs) kugira ngo bikemurire ibibazo. Yasabye abari baraho kwirinda gahunda mbi zitari iziterambere ryigihugu, kwirinda ababashuka, kandi abizeza ko Ambassade yiteguye kubaha serivise zibagenewe nk’Abanyarwanda.

Aba banyarwanda basabwe kunga ubumwe, bakagendera kure icyabatanya cyatuma baryana ahubwo bagaharanira icyatuma bashyira hamwe bakungikiranya imbaraga, kuko ari cyo Imana ibashakaho.
Abandi batanze inyigisho zafashiije benshi bitabiriye iki giterane, zijyanye nurukundo, kubabarira nisana mitima ni Musenyeri Enoch Dusingizimana, Pasitori Amon Kajabika, uyubora itorero rya Assemblies of God, muri Dayton, Ohio na Pastori Chantal Mudahogora, waje uturutse muri Canada.
Kandi hari nabahanzi bibyamamare nka Adrien Misigaro, wa turutse Texas na Fiston Bujambi waturutse Virginia, ndetse n’Amakorali aturutse mu matorero ya Dayton, Ohio.Igiterane cya Rwandan Christian Convention cyatangijwe mu 2015 kigamije kugarura urukundo nubumwe hagati y’Abanyarwanda byumwihariko baba muri Leta Z’unze Ubumwe z’Amerika nababa muri Canada. Igitekerezo cya RCC cyaturutse kuri Pasitori Heaven Amandou, wari ubabajwe namacakubiri ashingiye kubwoko nibindi yagaragara muri bamwe mu banyarwanda batuye muri amerika ndetse no mumatorero/amadini.

RCC yiyemeje kugendera ku ntego ivuga ngo Unified Christians for a Unified Nation ninsanganyamatsiko ishingiye ku gitabo cya Zaburi 33:12 Hahirwa ihanga Uhoraho abereye Imana, hahirwa umuryango yitoreye ngo ube imbata ye!

Andi mafoto agaragaza uko igiterane cyagenze

Yanditswe na Nsengiyumva Rutsobe
Rwanda Updates – USA

 

Leave a Reply